Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » conversation
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Gakenke: Ababyeyi bataganiriza abana kubuzima bw’imyororokere, imbogamizi ikomereye abana

$
0
0

Gakenke: Ababyeyi bataganiriza abana kubuzima bw’imyororokere, imbogamizi ikomereye abana

Bamwe mu bana b’abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bavuga ko kuba ababyeyi babo batarashobora kumva neza ko bagomba kubaganiriza kumihindukire y’umubiri wabo kugirango bamenye neza ibyo bazahura nabyo, ari imbogamizi ikomeye kuko uretse kuba hari abakuriramo gutwara inda batateganyije ngo hari n’abakuramo uburwayi.

Gakenke: Ababyeyi bataganiriza abana kubuzima bw’imyororokere, imbogamizi ikomereye abana

Abana b’abakobwa baba bagitangira kujya mu mihango (kujya mu kwezi kw’abakobwa) ngo hari igihe baba batabisobanuriwe ubundi muri kwa gushaka kubihisha bagakoresha ibintu byose babonye kuburyo hari abo biviramo uburwayi kandi nyamara byatewe no kudasobanukirwa ko aricyo gihe bagezemo n’uburyo babyitwaramo

Gakenke: Ababyeyi bataganiriza abana kubuzima bw’imyororokere, imbogamizi ikomereye abana

Beatrice Uwamahoro, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza asaba ababyeyi kujya babaganiriza kumihindukire y’umubiri wabo kuko byabafasha kumenya neza uko bateye n’uko bameze bikanabarinda indwara.

Agira ati “kuko hari gihe bakoresha udutambaro twanduye kuko hari abonzi byabayeho munda hakabarya cyane bitewe no gukoresha udutambaro twanduye kubera iwabo batabibabwiye kandi iyo baza kubibabwira byari kubafasha”

Ababyeyi nabo bemeza ko harimo abataganiriza abana babo kumihindukire y’ubuzima bwabo kuko baba bumva ko kuganiriza umwana ku buzima bw’imyororokere ye biba ari ukuyimushoramo aho kumva ari ukumutegurira ubuzima bwe bw’ahazaza

Marie Solange Ayinkamiye, umubyeyi wo mu murenge wa Gakenke, asobanura ko ababyeyi bataganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere harimo n’ubujiji kuko abenshi baba batarageze mu ishuri kandi bakaba badakunze no kwitabira gahunda zitandukanye za leta ngo babikangurirwe.

Ngo nk’umubyeyi Ayinkamiye yumva ko umwana yabwizwa ukuri bakamubwira ubuzima bwe bwose, ari nk’umukobwa akabwirwa yuko igihe cyo kujya mu mihango ashobora gukora imibonano mpuzabitsina agatwita kuburyo byamugiraho ingaruka zo kugira ubuzima bubi bitewe nuko akenshi bimuhagarikira amashuri

Maria Mukabatsindura,  uhagarariye ikigo cyita ku buzima bw’imyororokere cya Kaminuza ya Georgetown, ubwo yari mu karere ka Gakenke kuri uyu wa 26/Gashyantare, 2015 aganiriza abanyeshuri kuri gahunnda ya Kura Usobanutse (grow up Smart) yasobanuye ko abana bahari ariko bakeneye umuntu ubafasha, gusa kuruhande rw’ababyeyi ngo bafite inzitizi zituma bataganiriza abana.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Latest Images

Trending Articles





Latest Images